Nyakubahwa Minisitiri Anastase SHYAKA yasuye NIDA

Uyu munsi tariki ya 14/03/2019, mu masaha ya 11h  Nyakubahwa Minisitiri w`ubutegetsi bw`igihugu(MINALOC), Bwana SHYAKA Anastase yasuye abakozi ba NIDA mu rwego rwo kureba uko ikigo gikora,imitangire ya serivise, ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukusanya no kubika amakuru y`imyirondoro y`abanyarwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri yashimiye abakozi uko yasanze batanga serivise, abasaba gukomeza gutanga serivisi inoze, kugira ngo bagere ku mihigo biyemeje, abizeza ubufatanye mu kunoza inshingano ikigo cyahawe.

Ku ruhande rwa NIDA, Umuyobozi Mukuru yamugejejeho imishinga iteganijwe harimo gukora indangamuntu z`abana bari munsi y`imyaka 16, igikorwa cyatangiye mu Mirenge 12 cyo kwigisha abashinzwe irangamimerere ku Murenge  gufotora amafoto bakayohereza mu buryo bw`ikoranabuhanga(online upload), ndetse n`umushinga w`irangamimerere rikoranye ubuhanga (CRVS).

Umuyobozi yaboneyeho no kubwira Nyakubahwa Minisitiri ko ikigo cyifuza kwagura inyubako kugira ngoimirimo irusheho kugenda neza.Minisitiri yabijeje ko azakora ubuvugizi igikorwa cyo gufotora abakeneye indangamuntu kikagera mu Mirenge yose, ndetse n`ibijyanye  inyubako.