Ni gute wasaba indangamuntu isimbura iyatakaye?

Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi?

1. Umunyarwanda wibwe cyangwa wataye indangamuntu ye aca mu nzira zikurikira kugira ngo abone indi ndangamuntu:

Intambwe 1: Usaba indangamuntu isimbura iyatakaye abanza kubimenyesha polisi imwegereye agahabwa icyemezo cy’uko yayitaye cyangwa yayibwe. 

Intambwe 2: Gusaba ku Irembo

i. Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda ahanditse ""Kwiyandikisha"" hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje indangamuntu yawe na nomero ya telefoni igendanwa yanditse ku ndangamuntu yawe,

ii. Gusaba ukoresheje telefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ukurikize amabwiriza,

iii. Ushobora no kwegera uhagarariye Irembo, akabigufashamo.

 Icyitonderwa: Shyiramo itariki wahereweho icyemezo cy’uko wataye indangamuntu uhitemo n’umurenge uzijyanaho icyemezo cy’uko yayitaye cyangwa yayibwe. 

Intambwe 3: Kwishyura

wishyura unyuze ku Irembo ukoresheje VISA, MTN Mobile Money (*182#), Airtel (*182#), Tigo (*310#), Mobicash cyangwa ukajya ku ishami rya BK, ukoresheje kode yo kwishyura wohererejwe kuri SMS cyangwa Email.

Intambwe 4: SMS/Email

i. Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa SMS cyangwa Email, byemeza ko dosiye yawe yoherejwe ukanahabwa kode yo kwishyura.

ii. Nyuma yo kwishyura, wohererezwa indi SMS cyangwa Email yemeza ko wishyuye

iii. Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, akugenera umunsi wo kujya ku murenge mu rwego rwo kwemeza dosiye yawe. Wohererezwa SMS/email ikumenyesha itariki n’umurenge uzasura. Wohererezwa SMS /email ikumenyesha ko kohereza dosiye isaba no kwishyura byakozwe neza.

Intambwe 5:  Ku munsi wo kujya ku murenge

Icyitonderwa: Ku munsi wo kujya ku murenge wibuke kujyana icyemezo cy’uko wataye indangamuntu wahawe na polisi.

i. Dosiye iyo yemejwe uhita uhabwa icyangombwa gisimbura indangamuntu ufatira ku murenge niba ari wo wahisemo.

ii. Nyuma y'uko dosiye yawe yemewe, yoherezwa mu kigo gishinzwe indangamuntu (NIDA), Indangamuntu igakorwa mu gihe cy’iminsi 60.

Icyitonderwa: Indangamuntu isimbura iyatakaye yishyurwa amafaranga y`u Rwnda 1500.