Kwibuka ku ncuro ya 25 Genoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08/04/2019, Ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y`ubutegetsi bw`Igihugu (MINALOC) byateraniye mu cyuma cy`inama cya Rwanda Revenue Authorithy mu kiganiro k`uruhare rw`itangazamakuru muri Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku ngaruka mbi itangazamakuru ryagize, mu gukwirakwiza ubwicanyi mu baturage.

Mu ijambo ry`umushyitsi mukuru Nyakubahwa Shyaka Anastase yibukije abakozi bose ko bakwiye gukora cyane kugira ngo bakomeze ubumwe bw'abanyarwanda, kugira ngo igihugu gikomeze kubakika, kandi ko n`itangazamakuru ririho ubu rikwiye gukora kinyamwuga ritanga umusanzu mu kubaka igihugu.

 

Mubitabiriye ibiganiro harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA Bwana Musonera Gaspard, ndetse n`abayobozi b`ibigo bishamikiye kuri MINALOC.