Abakozi ba NIDA mu kiganiro cyo kwibuka ku ncuro ya 25

Kuwa kabiri tariki ya 09/04/2019, abakozi b`Ikigo cy`Igihugu gishinzwe indangamuntu, bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse banahabwa ikiganiro mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 25.

Umuhango wari witabiriwe n`Umuyobozi Mukuru wa NIDA hamwe n`umushyitsi mukuru ariwe Dr. Rev. Rutayisire Antoine.

Mu kiganiro yatanze yagarutse ku buryo jenoside yateguwe igihe kitari gito, abwira abakozi ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere, bakwiye guhindura imyumvire iganisha kubaka ubumwe bw`abanyarwanda aho gutinda ku mateka y`igihugu no gukomeza kubiba inzangano.