Incamake y’inzira inyurwamo mu gusaba indangamuntu isimbura iyatakaye cyangwa yibwe
Umuturage wibwe cyangwa watakaje indangamuntu agomba kubimenyesha RIB anyuze ku rubuga Irembo mu gihe kitarenze iminsi 5.
Nyuma yo gukora imenyekanisha umuturage abona sms cyangwa email imumenyesha ko imenyekanisha rye ryakiriwe;
Nyuma ahita ahabwa gahunda y’umunsi azajya kuri station ya RIB imwegereye;
Uwamenyekanishije ko yataye ID ahabwa icyangombwa gisimbura indangamuntu mu gihe abihisemo;
Nyuma y’uko RIB yemeje ko indangamuntu yabuze, umuturage ahabwa nimero yo kwishyuriraho indangamuntu isimbura iyatakaye cg yibwe n` icyangombwa gisimbura indangamuntu (mu gihe yagihisemo);
Iyo umuturage amaze kwishyura, ubusabe bwe bugera kuri NIDA no ku mwanditsi w’ irangamimerere w’umurenge yahisemo,
Umwanditsi w’Irangamimerere iyo amaze kwemeza ubusabe bwe, umuturage abona sms imumenyesha ko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyabonetse;
Nyuma y`ikorwa ry`indangamuntu, umuturage ahabwa ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa kuri aderesi y’ubutumwa koranabuhanga (email address) bumumenyesha aho indangamuntu yoherejwe akajya kuyifata;