Kwandika abavutse n`abapfuye mu bitaro birakomeje

Nkuko byatangijwe ku mugaragaro tariki ya 10/08/2020 ku munsi Nyafurika w`irangamimerere, mu bitaro bigize uturere tw`igihugu, hakomeje igikorwa cyo kwandika abavutse n`abapfuye.

Akamaro k`iki gikorwa ni ukugira ngo buri munyarwanda agire umwirondoro wanditse uzwi, agahabwa serivise agenewe nk`umunyagihugu ndetse no kugira ngo igihugu kigire imibare ihamye y`abaturarwanda, bigafasha mu igenamigambi.

Ku ruhande rw`abagenerwabikorwa batangaza ko icyo gikorwa kije gusubiza ibibazo bitandukanye bigaragara mu irangamimerere aho usanga abana benshi bavutswa amahirwe yo kwandikwa bigatuma batamenya imiryango yabo.

Abashinzwe irangamimerere ku mirenge nabo bemeza ko ibi bizatuma nta manza zizongera kubaho z`abana baburanira ba Se, cyangwa abiyitirira abana, ndetse ko bizanaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.