Amahugurwa y`abashinzwe irangamimerere mu Mirenge.

Mu turere Ngororero, Muhangaa, Burera na Ruhango, kuva tariki ya 09 kugeza 11/12/2020, harimo kubera amahugurwa y`abashinzwe irangamimerere ku Mirenge agamije gubahugurira gufotora abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu.

Mu ijambo ry`umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Kamonyi Bwana MUKANYAKAZI Epimaque, yagarutse ku gikorwa cyo gufotora avuga ko kwegereza abaturage ibikorwa nk`ibi ari ingenzi kuko biborohereza. Yongeyeho akndi ko kwagura imirenge ifotora mu Turere bizatuma, serivise itangwa yihuta. "Bizadufasha kwesa imihigo twihaye ndetse tukanubahiriza politike ya Leta yo kugabanya ingendo zakorwaga kubera gushaka serivise "zero trip, zero paper".

Abashinzwe irangamimerere nabo bishimiye aya mahugurwa kuko azabafasha kunoza inshingano zabo.