Serivise yo kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwapfuye yegerejwe abaturage.

Kwandikisha uwavutse, no kwandukuza uwapfuye byabaye amateka kuko igisubizo cyabonewe mu Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020.

Ni itegeko ryatanze uburenganzira bwo kwandika abavuka n’abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw’akagari mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’umurenge.

Ingingo yaryo ya 100, iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa ako kanya akivuka mu gihe uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku kagari mu gihe kitarenze iminsi 30.

Itegeko ryavuzwe haruguru rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’iz`umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z’ibanze ku mirenge cyane ko nko mu bice by’icyaro wasangaga bakora urugendo runini cyane.

Abayobozi b’ibitaro n’abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere abana bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by’irangamimirere.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA, igaragaza ko kuva muri Kamena 2020, ubwo hatangizwaga ubwo buryo kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, hari hamaze kwandikwa abavutse 88145 mu gihe abapfuye bari bamaze kwandika bari 1583.

Muri make, ku muntu witabye Imana ari mu bitaro cyangwa se uwavukiyeyo, ibijyanye no kumwandika bizajya bihita bikorerwa ako kanya n’umukozi ubishinzwe, hanyuma ku muntu wavukiye hanze yabyo cyangwa se wapfiriye hanze yabyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yaguyemo abe ariwe ubikora nabwo ako kanya.

Byose bigamije kwegereza serivisi abaturage hanazirikanwa ko hari abantu bashobora kuvukira cyangwa gupfira hanze y’ibitaro na bo bagahabwa serivise.

HARERIMANA Marguerite, umuyobozi ushinzwe irangamimerere.