Icyumweru cyahariwe indangamuntu

 Kuva tariki ya 14/02/2022 kugeza tariki ya 11/03/2022, Abakozi b`Ikigo cy`Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA), bazaza mu Turere mu Mirenge imwe yatoranijwe uyu mwaka. Imirenge yatoranijwe murayisanga k’umugereka w’iyi baruwa.

Ikigamijwe muri iki gikorwa ni ukorohereza Abaturage kubona ibisubizo by’ibibazo bafite cyane cyane abifotoje ntibabone indangamuntu nabafite ibibazo mu gukosoza indangamuntu zabo. Abaturage bifuza kwifotoza bo bazafotorerwa mu Mirenge isanzwe ifotora.