GUFATA INDANGAMUNTU BWA MBERE BISABA IKI?
Indangamuntu y'u Rwanda ihabwa umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw`ikoranabuhanga bwa NIDA.
Asabwa:
- Kuba yaribaruje
- Icyangombwa kiriho imyirondoro ye (ikarita y`ishuri, ikarita y`ubwishingizi cyangwa icyangombwa gitangwa n`Umurenge (attestaion d'identité complète, icyemezo gisimbura indangamuntu).
Kanda hano wishyure amafaranga 500Fr, utangire usabe indangamuntu: irembo.gov.rw/user/citizen/service/nida/application_for_national_id
Kwifotoza bikorerwa he, ryari?
- Hashyizweho imirenge 12 umuturage wifotoza ashobora kugana:
- Busasamana/Nyanza, Bwishyura/Karongi, Mukarange/Kayonza, Remera/Gasabo, Ngoma/Huye, Muhoza/Musanze, Gisenyi/Rubavu, Gacurabwenge/Kamonyi, Nyamata/Bugesera, Gakenke/Gakenke, Nyagatare/Nyagatare, na Byumba/Gicumbi.
Ni ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?
Uwifotoje ahabwa indangamuntu ye nyuma y`ukwezi 1 yifotoje, akayifatira ku Murenge yibarurijemo.
Icyitonderwa: Buri mwaka NIDA itegura igikorwa cy`ifotora rusange mu Mirenge yose uko ari 416, kugira ngo abatarabashije kugera mu Mirenge yavuzwe nabo bahabwe amahirwe.