Umunyarwanda wese watakaje cyangwa wibwe indangamuntu ye asabwa gusaba isimbura iya mbere mu gihe kitarenze iminsi 60.

  • Ni gute ushobora gusaba indangamuntu isimbura iyatakaye?

1.    Umuntu wataye cyangwa wibwe indangamuntu, agana station ya police, akamenyekanisha ko yataye indangamuntu, agahabwa icyemezo cy'uko yayitaye (attestation de perte);

 2.     Iyo amaze kubona “attestation de perte” ashobora kwifashisha telephone ye akamenyekanisha  cyangwa akagana umukozi w`Irembo akamufasha kumenyekanisha ko yataye indangamuntu akanishyura amafaranga 1500. Umuturage avuga umurenge yifuza kujyanamo “attestation de perte”;

3.    Uwamenyekanishije ko yataye indangamuntu abona ubutumwa bugufi buvuye muri uwo Murenge yahisemo, bumuha gahunda “appointment” yo kuzajyana “attestation de perte”;

4.    Iyo ushinzwe Irangamimerere mu murenge yamaze gusuzuma icyemezo (attestation de perte) cy’uwasabye indangamuntu isimbura iyatakaye, yemeza ubusabe (approval) muri system y`Irembo;

5.    NIDA ihita ibona ubusabe bw`indangamuntu “ID request”, igahita izikora, zikazoherezwa mu Mirenge abazisabye bibarurijemo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60).

  • Ni izihe nyandiko usabwa?

Icyangombwa gitangwa na Polisi y’Igihugu y`u Rwanda kigaragaza ko wataye cyangwa wibwe indangamuntu;

  • Umunyarwanda uba hanze (Diaspora) asabira he serivise?

Umunyarwanda uba hanze y`igihugu wataye cyangwa wibwe indangamuntu azana icyemezo cya polisi y`u Rwanda cyangwa icyemezo kigaragaza ko yataye/yibwe indangamuntu, cyaturutse mu gihugu abamo, yitwaje inyemezabwishyu ya 1500Frw yishyuriwe ku rubuga rw`Irembo, akabijyana ku Cyicaro cya NIDA (Kimihurura).