Ibyangombwa by`ingenzi bishingirwaho mu gukosoza Indangamuntu
Ibyangombwa bisabwa mu gukosoza ID:
1. Kopi y`inyandiko y`ivuka ( birth certificate/ acte de naissance) yakozwe mu minsi 15 y`amavuko iriho umukono wa Noteri mu gihe yakozwe mbere y`itariki ya 28/08/2016 cg se kopi yakozwe mu minsi 30 y`amavuko iriho umukono wa Noteri mu gihe yakozwe nyuma y`itariki ya 28/08/2016;
2. Urubanza rusimbura inyandiko y`ivuka itarakorewe igihe mbere ya 28/08/2016. Urwo rubanza rukaba rwabaye ndakuka;
3. Kopi y`ifishe y`indangamuntu ya Nyirubwite yacyuye igihe iriho umukono wa Noteri;
4. Kopi y`urwandiko rw`abajya mu mahanga rwatangiwe mu Rwanda mbere y`iyandikwa ry`abaturage rya 2007 ( passport cyangwa Laissez- passer);
5. Kopi y`igitabo cyandikwamo abaturage (registre de la population) cya mbere y`iyandikwa ry`abaturage rya 2007, iriho umukono wa Noteri.
Kuwifuza kumenya ibyangombwa bisabwa mu buryo burambuye kanda hano:
Serivisi yo gukosora indangamuntu itangirwa ku Murenge umuturage atuyemo, agana Ushinzwe irangamimerere ku Murenge yitwaje imwe mu nyandiko zavuzwe haruguru, n`inyemezabwishyu y`amafaranga 1500Frw.
Icyitonderwa:
- Inyandiko ikubiyemo ibisabwa mu gukosoza indangamuntu mu buryo burambuye, wayisanga ku mugereka cyangwa ku Murenge utuyemo.
- Iyo indangamuntu imaze gukosorwa yoherezwa mu Murenge umuturage yibarurijemo.
- Gusaba gukosoza kanda hano: https://irembo.gov.rw/user/citizen/service/nida/payment_for_id_correction