A. KWIBARUZA
A.1. Kwibaruza bikorwa bite, hehe?
Umunyarwanda uba mu mahanga yibaruriza muri ambasade y`igihugu atuyemo. Iyo aje mu Rwanda ataribaruje muri ambassade, yibaruriza ku Cyicaro cya NIDA.
Uwibaruza yuzuza ifishe y`ibarura abanje kwerekana inyandiko zigaragaza ko ari umunyarwanda, inyandiko zigaragaza umwirondoro we n`izigaragaza irangamimerere ye (status).
A.2. N`izihe nyandiko zifashishwa mu kugaragaza ko uwibaruza ari Umunyarwanda?
- Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be (uwibaruza yanditswemo) yabanjirije ikoreshwa ubu, cyangwa fotokopi y`ifishi y`ibarura yayo iriho umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashe;
- Urwandiko rw`abajya mu mahanga rwatanzwe na Repubulika y’u Rwanda;
- Agatabo k’umuryango (Livret de famille) katanzwe n’igihugu atuyemo kagaragaza ko ari umunyarwanda;
- Ikarita yatanzwe na Ambassade y’u Rwanda mu gihugu uwibaruza atuyemo (Consular Card/carte consulaire);
- K`uwasabye ubwenegihugu yitwaza inyandiko yo guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda yatanzwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka;
A.3. N`izihe nyandiko zishobora kwifashishwa mu kugaragaza umwirondoro w’uwibaruza?
- Indangamuntu yose yatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008 ku banyarwanda babaga mu Rwanda bakimukira mu mahanga;
- Icyemezo cy’amavuko (Attestation de Naissance/Attestation d’identité complete) cyatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008 ku banyarwanda babaga mu Rwanda bakimukira mu mahanga batarageza imyaka yo gufata indangamuntu (imyaka 16);
- Inyandiko y`amavuko (acte de naissance/ Birth Certificate) yatanzwe n’Igihugu umuntu yavukiyemo;
- Indi nyandiko igaragaza umwirondoro w’uwibaruza;
A.4. N`izihe nyandiko zigaragaza irangamimerere y`uwibaruza?
- Icyemezo cyo kuba ingaragu gisabwa umunyarwanda uturutse mu mahanga ufite cyangwa urengeje imyaka 21 y’amavuko cyatanzwe n’igihugu uwibaruza atuyemo.
- Inyandiko y’ishyingirwa (Acte de marriage/Marriage certificate) isabwa uwashyingiwe byemewe n’amategeko.
- Inyandiko yo kwandukuza uwapfuye isabwa umunyarwanda wibaruza igihe uwo bari barashakanye byemewe n’amategeko atakiriho (Acte de décès / Death Certificate).
- Inyandiko y’ubutane isabwa umunyarwanda wibaruza avuga ko yatandukanye nuwo bashakanye (Attestation de divorce).
N.B:
- Indi nyandiko, igaragaza ubwenegihugu nyarwanda itavuzwe hejuru yakwifashishwa;
- Ubaruza umwana we agaragaza inyandiko y’amavuko ”Acte de Naissance/Birth certificate” iherekejwe n’urwandiko rw’abajya mu mahanga rw’uwo mwana.
B. KWIFOTOZA
B.1. Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga bikorerwa he?
- Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga bikorerwa ku cyicaro cya NIDA.
- Uwifotoza asabwa inyandiko zavuzwe haruguru.
B.2. Ni hehe, ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?
- Kubona indangamuntu bifata iminsi 3, uhereye igihe wafotoreweho, akayifatira ku cyicaro cya NIDA.
B.3. Ufata Indangamuntu asabwa iki?
- Kwishyura amafaranga 500 Frw ku rubuga rw`Irembo.
N.B: Umunyarwanda uba mu mahanga udafite inyandiko zisabwa haruguru aca mu kanama nkemurampaka (panel)