ABANTU BAFITE UBUMUGA BUTANDUKANYE KU BIPIMO NDANGAMITERERE N’ABAFITE UBURWAYI BWO MU MUTWE BEMEREWE KWIFOTOZA BAGAHABWA INDANGAMUNTU KORANABUHANGA

Indangamuntu Koranabuhanga izatanga uburyo bwizewe bwo kumenyekanisha umuntu, kurinda amakuru ye bwite, no korohereza buri wese kugera kuri serivisi za Leta n’iz’abikorera. Mu bagomba kugerwaho na service za Leta n’abafite ubumuga barimo, niyo mpamvu ari ngombwa kuri bo gufotorwa, kugira ngo batunge indangamuntu koranabuhanga.

Bimwe mu bipimo ndangamiterere bifatwa iyo ugiye kuri site; harimo isura, imboni z’amaso, ndetse n`intoki icumi ku muntu utarengeje imyaka 5, naho munsi y`imyaka 5, hafatwa isura yonyine.

Ku bafite ubumuga ku ngingo zimwe na zimwe, hafatwa ingingo zidafite ikibazo. Urugero: Ufite ubumuga bwo kutabona, bivuze ko imboni ze zitabona, afatwa ibindi bipimo bisigaye.

Abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, nabo bemerewe kwifotoza, kuko hari serivise bakenera za ngombwa nko kwivuza no kwitabwaho. Kugirango afatwe ibipimo ndangamiterere bisaba umuntu umufite mu nshingano kandi abyemererwa n’amategeko.