BIMWE MUBIBAZO BYIBAZWA N’ABANYESHURI KU NDANGAMUNTU KORANABUHANGA N’IBISUBIZO
Igikorwa cyo kwifotoza ngo umuntu ahabwe Indangamuntu koranabuhanga cyaratangiye. Abafatwa amakuru bakanafotorwa ni abaturage bose guhera ku mwana ukivuka, bivuze ko harimo n’abanyeshuri.
Hari bimwe mu bibazo abanyeshuri bibaza, by’umwihariko ikibazo cyibazwa cyane ni ukuvuga ngo ‘ese abanyeshuri baba ku mashuri batabasha kujya ku ma site yashyizweho bazafotorwa bate ngo bahabwe indangamuntu koranabuhanga? Nk’uko NIDA isanzwe ibikora; abanyeshuri baba mu bigo by’amashuri babasanga ku bigo bigamo bagafashirizwa muri ibyo bigo.
Ikindi abanyeshuri bakwibaza ni icyangombwa bakwiriye kwitwaza igihe bagiye kwemeza imyirondoro no gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu koranabuhanga.
Iyo umunyeshuri agiye kuri site kwifotoza yitwaza indangamuntu ye mu gihe yayifashe cyangwa se nimero yo mu irangamimerere abaruyeho mu gihe atarafata indangamuntu na nimero z’indangamuntu z’ababyeyi. Iyo umunyeshuri ari munsi y’imyaka cumi n’itandatu asabwa kujyana n’umwe mu babyeyi be kugira ngo amwemereze amakuru atanze ko ariyo, mu gihe adafite ababyeyi bamubyaye aherekezwa n’umufite mu nshingano byemewe n’amategeko akaba ari we wemeza amakuru yatanze.
Abanyeshuri bashobora kwibaza nanone uko umuntu utazi nimero imuranga mu irangamimerere (application number) cyangwa indangamuntu z’ababyeyi be azafashwa. Mu gihe umunyeshuri atazi nimero ye yo mu irangamimerere; abakozi ba NIDA barayimurebera muri system ndetse na nimero z’indangamuntu z’ababyeyi. Mu gihe umunyeshuri atarageza imyaka cumi n’itandatu akaba aba mu kigo cy’amashuri afashwa gutanga amakuru amureba noneho nyuma umubyeyi bazagera mu karere atuyemo kwemeza amakuru ye akabona no kwemeza amakuru y’umwana yatanzwe ari ku ishuri.
Hari icyo utasobanukiwe wahamagara 3500 cyangwa usure ibiro by’akagari ubarizwamo ubone ibisobanuro birambuye.
