Hizihijwe umunsi nyafurika wahariwe irangamimerere

Tariki 10 Kanama buri mwaka hizihizwa umunsi nyafurika wahariwe irangamimerere. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Nyagatare mu Ntara y iburasirazuba.

Minisitiri muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo(MINICT) INGABIRE Paula, Guverineri w'Intara y’iburasirazuba CG GASANA Emmanuel bafatanije n’abaturage kuwizihiza. Hanafunguwe ku.mugaragaro iyandikwa nkoranabuhanga ryo kwemera umwana(recognition)no kugira umwana uwo utabyaye (adoption).