IBISABWA MU KWEMEZA AMAKURU NO KWIFOTOZA KU NDANGAMUNTU KORANABUHANGA
Igikorwa cyo kwifotoza ngo umuntu ahabwe Indangamuntu koranabuhanga cyaratangiye, hari ubwo wakwibaza uti ese ni ba nde bagomba kwifotoza ngo bahabwe iyi ndangamuntu, hanyuma se kandi ugiye kwifotoza we akwiriye kwitwaza iki?
Ubundi abantu bagomba kwemeza amakuru no kwifotoza ngo bahabwe Indangamuntu koranabuhanga ni abanyarwanda bose kuva ku mwana ukivuka,impunzi n’abanyamahanga bose baba mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’abimukira badafite ibyangombwa by’Ibihugu bakomokamo. Uretse abo gusa kandi n’abantu batuye mu Rwanda batazi ubwenegihugu bwabo bazafashwa.
Reka turebere hamwe ibyo umunyarwanda ugiye kwifotoza ngo ahabwe iyi ndangamuntu akwiriye kwitwaza,ubundi mbere na mbere uwiyandikisha ngo afotorwe agomba kubanza gusuzuma no gukosoza amakuru amwanditseho akayemeza. Uburyo bwo kugenzura amakuru akwanditseho buroroshye ,wandika ijambo “AMAKURU, ugashyiramo akanya ukandika nimero y’indangamuntu yawe” ukohereza ubutumwa bugufi kuri 3500, ugahabwa amakuru akwereka uburyo ubaruye muri sisitemu ya NIDA.
Iyo usanze amakuru ari yo, ushobora kuyemeza unyuze ku www.irembo.gov.rw ahanditse “kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga y’umuntu ku giti cye” cyangwa se y’abishingiwe; mu gihe uwo wemeza atujuje imyaka 16, cyangwa ukaba wasaba kuyakosoza. Ushobora kandi kujya kwemeza amakuru kuri site ifotora witwaje icyangombwa kikuranga ,wakibaza ngo ese icyangombwa kindanga ni ikihe?
Ibyo ukwiriye kwitwaza ugiye kwemeza amakuru no kwifotoza ngo uhabwe iyi ndangamuntu harimo Indangamuntu yawe cyangwa nimero zayo mu gihe yatakaye, nimero z’indangamuntu z’ababyeyi bawe mu gihe bafashe indangamuntu zikoreshwa ubu, nimero y’indangamuntu y’uwo mwashakanye mu gihe washatse byemewe n’amategeko, cyangwa se nimero yo mu irangamimerere ikuranga ku bana batarafata Indangamuntu.
Mu gihe wasuzumye amakuru akwanditseho ugasanga harimo ikosa ushobora gukosoza ayo makosa ku mukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge ukwegereye cyangwa kuri NIDA witwaje ibyangombwa bigaragaza amakuru y’ukuri.
Hari icyo utasobanukiwe wahamagara 3500 cyangwa usure ibiro by’akagari ubarizwamo ubone ibisobanuro birambuye.