NIDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFOTORA NO KWEMEZA IMYIRONDORO IZAJYA KU NDANGAMUNTU KORANABUHANGA MU MUJYI WA KIGALI

Igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abazafata indangamuntu koranabuhanga cyatangijwe mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026. Aho cyatangirijwe ni muturere tugize umujyi wa Kigali ,Kicukiro,Nyarugenge,na Gasabo, ni igikorwa cyatangijwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu

Iki ni igikorwa kimaze gukorwa mu turere dutandatu two mu majyepfo, ubu kikaba gikomereje mu Mujyi wa Kigali.

Buri Karere kagena imirenge ibiri ikorerwamo iki gikorwa buri cyumweru , muri buri murenge kandi hagenwa site zo gufotoreraho zishobora kuba nyinshi bitewe n’imiterere y’umurenge ndetse n’umubare w’abaturage.

Iki gikorwa kirarimbanyije, aho ubu site ziri gufotorerwaho ari iziteganyijwe ndetse n’izindi zigenwa bitewe n’ahari abantu benshi, nko muri gare, mu bigo bikoreramo abakozi benshi n’ahandi. Gahunda y’ahafotorerwa hashya igenda itangazwa.

Mu rwego rwo gutanga service ku baturage bose ,ntabwo igikorwa gikorwa mu minsi y’akazi gusa ahubwo n’iminsi y’ikiruhuko ku wa gatandatu no ku cyumweru igikorwa kirakomeza, mu rwego rwo gufasha abakozi bataboneka mu minsi y’akazi.

Iki gikorwa biteganyijwe ko kizamara ibyumweru birindwi muri Kigali ni ukuvuga kuva tariki 7 Gashyantare 2026 kugeza tariki 4 Mata,abatuye i Kigali barashishikariwa kwegera site zibegereye bakemeza amakuru bakanafotorwa. Abafatwa amakuru bakanafotorwa ni abaturage bose guhera ku mwana ukivuka.