U RWANDA RURATANGIZA KU MUGARAGARO IGIKORWA CYO KWANDIKIRA KWA MUGANGA ABAHAVUKIYE N`ABAHAPFIRIYE
Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n`umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020 ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka n`abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw`akagari.
Nkuko ku tariki ya 10/08/2020 ari umunsi Nyafurika w`Irangamimerere nkuko byagenwe n`Inama Nshingwabikorwa y`Afurika yunze ubumwe, igikorwa cy`iyandikwa ry`abavutse n`abapfuye kiratangira kuri uyu wa mbere ,mu bitaro 56 byo mu Rwanda hose, bigize turere twose tw`igihugu, hanizihizwa umunsi Nyafurika ngarukamwaka. Ku rwego rw`igihugu, igikorwa kiratangirizwa mu bitaro bya Masaka, kiyobowe na Bwana SHYAKA Anastase Minisitiri w`ubutegetsi bw`igihugu, afatanije na Bwana Ngamije Daniel Minisitiri w`ubuzima.
Intego y`irangamimerere ni ukwegereza abaturage iyo serivisi ku bigo nderabuzima no mu nzego z`akagari, bikazagabanya ingendo ndetse n`ibiguzi abaturage batangaga bajya kwandikisha ku Murenge bigabanuke.
“Ni byiza ko buri muturarwanda amenya ko kwandikisha yaba uwapfuye cg uwavutse bigomba gukorwa ku gihe kandi neza, kugira ngo abo birera batazavutswa uburenganzira na serivise bakwiye, mu gihugu”, Minisitiri w`ubutegetsi bw`igihugu, Bwana SHYAKA Anastase.
Systeme nshya y`irangamimerere izakomereza mu bayobozi b`ibigo nderabuzima hamwe n`abanyamabanga Nshingwabikorwa b`utugari nk`abanditsi b` irangamimerere, mu ifasi y`aho igikorwa cyabereye. Bivuze ko n`ibyemezo birebana n`igikorwa bizajya bitangirwa mu bigo nderamuzima, mu gihe ibyakorewe mu miryango bizajya byandikirwa ku rwego rw`akagari.