UMWANA WESE KUVA KU MWANA UKIVUKA AFITE UBURENGANZIRA KU NDANGAMUNTU KORANABUHANGA
Igikorwa cyo kwemeza amakuru no kwifotoza ngo umuntu ahabwe Indangamuntu koranabuhanga cyaratangiye, Abafatwa amakuru bakanafotorwa ni abaturage bose guhera ku mwana ukivuka.
Ababyeyi bamwe bibaza bimwe mu bibazo birimo ibisabwa kugira ngo umwana afatwe amakuru, anafotorwe kugirango azahabwe indangamuntu koranabuhanga. Mu byo umubyeyi asabwa kwitwaza mu gihe yaje kwemeza amakuru yo mu irangamimerere ry’umwana harimo nimero imuranga muri sisitemu koranabuhanga(application number) na nimero z’indangamuntu z’ababyeyi. Umwana uri munsi y’imyaka 16 agomba kuba aherekejwe n’umwe mu babyeyi be. Mu gihe umwana aherekejwe n’utari umubyeyi we umwanditsweho, umuherekeje asabwa kuza kuri site yitwaje icyangombwa kimwemerera guhagararira uwo mwana mu buryo bwemewe n’amategeko(legal guardianship).
Iyo umwana atanditswe mu irangamimerere, umubyeyi abanza kumwandikisha ku mukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge agahabwa nimero yo mu irangamimerere akabona kuza kuri site kwemeza amakuru y’umwana no kumufotoza.
Umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranwe byemewe n’amategeko yandikwa kuri nyina gusa hanyuma se akazajya kumwemera imbere y’umwanditse w’irangamimerere akamwandikwaho.
Icyakora umwana se atigeze yemera cyangwa se atarigeze amumenya ntabwo bimubuza nawe ko umubyeyi amuzana kumwemereza amakuru no kumufotoza kuko ni uburenganzira bwe.
Umwana wese, guhera ku mwana ukivuka yandikirwa kwa muganga naho uwavukiye mu rugo yandikirwa ku kagari, hanyuma umubyeyi agahabwa nimero yo mu irangamimerere akabona kuzana umwana kuri site kumwemereza amakuru no kumufotoza.
