Gusaba Indangamuntu
GUFATA INDANGAMUNTU BWA MBERE BISABA IKI?
Indangamuntu y'u Rwanda ihabwa umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw`ikoranabuhanga bwa NIDA.
Asabwa:
- Kuba yaribaruje afite nimero imuranga (kode)
- Icyangombwa kiriho imyirondoro ye (ikarita y`ishuri, ikarita y`ubwishingizi cyangwa icyangombwa gitangwa n`Umurenge (attestaion d'identité complète, icyemezo gisimbura indangamuntu).
Niba ushaka gufata indangamuntu, Kanda hano wishyure amafaranga 500Fr, utangire usabe indangamuntu: irembo.gov.rw/user/citizen/service/nida/application_for_national_id
Kwifotoza bikorerwa he, ryari?
- Hashyizweho imirenge 180 umuturage wifotoza ashobora kugana:
Reba hano urutonde rw'imirenge uwifotoza ashobora kugana
Ni ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?
Uwifotoje ahabwa indangamuntu ye nyuma y`ukwezi 1 yifotoje, akayifatira ku Murenge yibarurijemo.