Abanyarwanda baba mu mahanga

A.  KWIBARUZA

A.1. Kwibaruza bikorwa bite, hehe?

Umunyarwanda uba mu mahanga yibaruriza muri ambasade y`igihugu atuyemo. Iyo aje mu Rwanda ataribaruje muri ambassade, yibaruriza ku Cyicaro cya NIDA.

Uwibaruza yuzuza ifishe y`ibarura abanje kwerekana inyandiko zigaragaza ko ari umunyarwanda, inyandiko zigaragaza umwirondoro we n`izigaragaza irangamimerere ye (status).

A.2.  N`izihe nyandiko zifashishwa mu kugaragaza ko uwibaruza ari  Umunyarwanda?

-  Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be (uwibaruza yanditswemo) yabanjirije ikoreshwa ubu, cyangwa fotokopi y`ifishi y`ibarura yayo iriho umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashe;

-  Urwandiko  rw`abajya mu mahanga rwatanzwe na Repubulika y’u Rwanda;

-  Ikarita yatanzwe na Ambassade y’u Rwanda mu gihugu uwibaruza atuyemo (Consular Card/carte consulaire);

-  K`uwasabye ubwenegihugu  yitwaza inyandiko yo guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda yatanzwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka;

A.3. N`izihe nyandiko zishobora kwifashishwa mu kugaragaza umwirondoro w’uwibaruza?

-  Indangamuntu yose yatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008;

-  Icyemezo cy’amavuko (Attestation de Naissance/Attestation d’identité complete) cyatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008;

-  Inyandiko y`amavuko (acte de naissance/ Birth Certificate) yatanzwe n’Igihugu umuntu yavukiyemo;

-  Indi nyandiko igaragaza umwirondoro w’uwibaruza;

-  Indi nyandiko,  igaragaza ubwenegihugu nyarwanda itavuzwe hejuru yakwifashishwa;

-  Ubaruza umwana we agaragaza inyandiko y’amavuko  ”Acte de Naissance/Birth certificate”  iherekejwe n’urwandiko rw’abajya mu mahanga rw’uwo mwana.

B. KWIFOTOZA                                                             

B.1. Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga bikorerwa he?

-  Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga bikorerwa kuri ambassade abarizwamo.

-  Uwifotoza asabwa inyandiko zavuzwe haruguru.

B.2. Ni hehe, ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?

-   Kubona indangamuntu bifata iminsi 3, uhereye igihe wafotoreweho, akayifatira ku cyicaro cya NIDA cyangwa kuri ambassade wifotorejemo. Kubifotoreje mu mahanga bifata iminsi.

B.3. Ufata Indangamuntu asabwa iki?

-    Kwishyura amafaranga 500 Frw

N.B: Umunyarwanda uba mu mahanga udafite inyandiko zisabwa haruguru aca mu kanama nkemurampaka (panel)

P.O.